Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

Mu miterere y’abagabo, burya umugabo ashobora gukundana n’abakobwa benshi ndetse beza, kandi akanabakunda by’ukuri ariko ntagire amarangamutima amwerekeza ku kubana n’umwe muri bo. Gusa hari igihe kigera umugabo agahura n’umukobwa umwe wihariye, akamukora ku mutima, ku buryo ahita afata umwanzuro wo kumushaka akamugira umugore. Ese Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana nawe? Ese ni iki gituma uwo mukobwa umwe muri benshi bakundanye n’uwo mugabo ahinduka “umugore w’icyifuzo cye,” mu gihe abandi bose babaye igice cy’amateka?

Reka dusubize iki kibazo ngo: Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?”

Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana
Ubwiza bw’umukobwa umugabo ashobora kugira umugore ntibugaragarira ku isura, ahubwo umugabo abubonera mu buryo umukobwa amuha umutuzo n’amahoro mu rukundo rwabo!

Buriya abagabo ntabwo bareba ubwiza tubona twebwe ngo bahitemo uwo bazabana; ahubwo bareba ku bwiza butagaragara umukobwa aba afite. Nubwo abagabo bashobora gushimishwa n’ubwiza bw’inyuma bw’abakobwa batandukanye, hari ubwo bahura n’umukobwa ufite ubwiza bwimbitse burenze ubwo amaso abona. Uyu mukobwa ashobora kuba afite imico yihariye ikurura uwo mugabo, akaba agira kwihangana, kandi akaba azi gukunda icyaricyo. Ibi bituma umugabo amubonamo urukundo rurenze kuba yamubera inshuti cyangwa umukunzi w’akanya gato, ahubwo akumva yamubera umufasha. Yumva ko ari umuntu bashobora gufatanya urugendo rw’ubuzima burambye, kandi urwo rugendo rukazarangwa n’urukundo, icyizere, ndetse no gushyira hamwe.

Ubwiza bw’umukobwa umugabo ashobora kugira umugore ntibugaragarira ku isura, ahubwo umugabo abubonera mu buryo umukobwa amuha umutuzo n’amahoro mu rukundo rwabo, kugira ubumuntu ndetse no gukora ibikorwa bigaragaza ubunyangamugayo. Umukobwa wumva neza ibyifuzo by’umugabo ndetse akanamwereka ko yamufasha mu bitekerezo bibateza imbere ndetse akanagira amagambo meza arimo inama zubaka, uwo mukobwa umugabo wese aba amwifuza. Iyo umugabo abonye umukobwa nk’uwo ahita yibagirwa abo yahuye na bo mbere, maze akumva ko yafata icyemezo cyo kumugira umugore.

Abagabo bakunda umukobwa ubizera kandi ububaha. Abagabo aho bava bakagera burya bakunda icyubahiro, kandi bishimira kwizerwa. Umuhungu wese aba yifuza gukundana n’umukobwa umwubaha, akamubonamo umugabo udasanzwe kandi akamuha agaciro akwiye. Iyo ahuye n’umukobwa umuha icyubahiro akwiye, umwizera kandi umukunda uko ari ntamusuzugure na gato, akanamwereka ko yifuza kugumana nawe mu buzima, uwo mukobwa ahita yigarurira umutima w’uwo mugabo agahinduka umwihariko kuri we maze bigatuma yumva ko uwo mukobwa ari we ujyanye n’icyerekezo cy’ubuzima bwe. Ntabwo aba akimufashe nk’umukunzi w’igihe gito, ahubwo amubonamo umufasha w’igihe kirekire.

Umugabo wese afata icyemezo cyo kugira umukobwa umugore bitewe n’imico n’imyifatire ye. Burya ntabwo abantu bakunda kimwe. Gusa umugabo wese yifuza umugore ufite imico myiza nk’iyo yifuza. Gusa buri wese aba afite ibyo akunda kuko umwe ashobora kugukundira imico iyi n’iyi undi ntayikunde, ariko mu gihe umugabo ahitamo uwo bazabana areba ku mico ye akayihuza n’ibyo yifuza ku muntu bazabana maze yabona bihura n’uko yifuza akumva agize igitekerezo cy’uko uwo mukobwa yamubera umugore. Umugabo ashobora gukundana n’abakobwa benshi ariko ntagire n’umwe abona ufite imyitwarire nk’iyo ashima maze yahura n’umukobwa umwe agasanga afite imico yikundira maze agahita afata icyemezo cyo gushaka uwo mukobwa ngo amubere umufasha w’ibihe byose.

Gusa nanone ntabwo twakwirengagiza ko umugabo afata icyemezo cyo gushaka mu gihe abona ko aricyo gihe ngo ashake umugore. Ahanini, umugabo ashobora gukundana n’abakobwa benshi ariko mu gihe atarafata icyemezo cyo gushaka umugore bitewe n’impamvu zitandukanye, akaba abiretse n’ubwo yaba ahuye n’uwo umutima we wifuza. Ashobora guhura n’abakobwa beza, bujuje ibisabwa byose yifuza ku mugore babana, ariko we akaba ataragera igihe cyo gufata icyemezo ngo ashake. Burya iyo umuhungu ahuye n’umukobwa igihe ari mu gihe yumva yashaka, maze agasanga uwo mukobwa yujuje ibyo yifuza, ntakabuza amugira umugore.

Burya umugabo ashobora guhura n’abantu benshi mu rugendo rw’ubuzima bwe, ariko yahura n’uwo Imana yamugeneye, agahita amenya ko ari we umukwiriye kuko na Bibiliya ivuga ko “Bidakwiye ko umuntu aba wenyine. (Itangiriro 2:18)

N’ubwo umugabo ashobora kugirana amateka y’urukundo n’abakobwa benshi, umunsi yahuye n’umukobwa wihariye, ufite imico myiza kandi ufite urukundo nyarwo, ubuzima bwe bumuha icyerekezo gishya agafata umwanzuro akabana n’uwo mukobwa. Uwo mugore aba ari umwihariko ntabwo amubona nk’abandi, ahubwo amubonamo uw’icyitegererezo mu rukundo kandi akaba uwo yifuza ndetse akaba uw’inzozi ze.

Niba ufite igitekerezo kuri iyi nkuru, byandike muri comments. Ushobora no gusangiza abandi iyi nkuru. Ushobora nanone gukorera amafaranga usangiza abandi inkuru tuba twanditse. Gukora account nonaha, Kanda hano

Murakoze!

Share this post
  • neshare

    I’m Benir Benjamin IRA, the founder and CEO of NebeluRw Co. Ltd and the creator of neshare.site. I am Passionate about personal growth and digital innovation, and I strive to create platforms that inspire and empower others. Through this platform, Neshare; I share valuable content related to life advices to help people improve their lives and navigate everyday challenges.

    Related Posts

    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n’ibigeragezo byiganjemo guhemukirwa n’abo bakundaga, abo bizeraga, cyangwa se abo bari bafitanye umubano wa hafi. Iyo umuntu aguhemukiye ibyiyumviro byawe ndetse n’amarangamutima yawe…

    Share this post
    Read more

    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    Urukundo ni kimwe mu bintu bigora gusobanukirwa neza. Kumenya ko umuntu agukunda, cyane cyane iyo bigitangira, ni ikintu kiba kigoye. Ariko nanone, hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko umuhungu agukunda by’ukuri.…

    Share this post
    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    TMI Family bakomeje gukora indirimbo nziza – Inkuru by TMI Family

    • By neshare
    • January 15, 2025
    • 0
    • 11 views

    TMI Family mu ndirimbo yabo nshya yitwa “Ibirundo” – Yirebe

    • By neshare
    • January 15, 2025
    • 0
    • 20 views

    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    • By neshare
    • January 8, 2025
    • 0
    • 56 views
    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    • By neshare
    • January 8, 2025
    • 0
    • 66 views
    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    • By neshare
    • January 7, 2025
    • 0
    • 31 views
    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe

    • By neshare
    • January 6, 2025
    • 1
    • 51 views
    Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe