Reka turebere hamwe Impamvu 5 udakwiye kwiheba muri uyu mwaka wa 2025! Umwaka urarangiye. Ese waba warageze kubyo wateganyaga kugeraho mu mwaka ushize? Byashoboka ko wageze kuri bimwe cyangwa se ukaba utarageze no kuri kimwe. Byashoboka ko watakaje icyizere ariko reka nkwereke impamvu 5 zituma udakwiye kwiheba muri uyu mwaka wa 2025 dutangiye.
Ntarirarenga.
Niba ubona ko ibyo wifuzaga kugeraho mu mwaka ushize utabigezeho, humura ntarirarenga. Ahari ushobora kuba warateganyaga ko bizagenda neza cyangwa se wenda ko wari kuzakora ikintu runaka ariko ubu umwaka ukaba urangiye utaragikoze. Gusa humura, iyo umuntu afite ubuzima biba bigishoboka, humura rero ntarirarenga!
Ntabwo ari amakosa yawe
Mu Impamvu 5 udakwiye kwiheba muri uyu mwaka wa 2025, iya 2 ni uko burya atari amakosa yawe kuba utarageze kuri bimwe mubyo wifuzaga. Burya mu buzima ntawutifuza gutera imbere no kugera ku byiza. Niba utarabigezeho wikwishinja amakosa, ntabwo ari ikibazo cyawe ahubwo nuko byanze nyine. Ahubwo gerageza wongere ushake uko wazagera ku bindi maze utangire ukore cyane ushakishe uburyo icyo wari kugeraho wazakigeraho nanone. Nubikora gutyo uzabona impinduka kandi uzagera kucyo wari wifuje kugeraho mbere.
Uracyafite inshuti kandi zigukunda
Ese wakwihebeshwa n’iki kandi ufite inshuti zikuri hafi? N’ubwo umuntu aba afite abanzi benshi ariko iyo ufite inshuti ziragufasha cyane. Bityo rero, humura igihe kizagera ibyo wifuza ubigereho ufatanije n’inshuti zawe zigukunda. Ahubwo komeza ushake uburyo wafatanya n’izo nshuti zawe mu iterambere ryawe, wirinde guhemuka.
Ntakitagira iherezo
Iki kintu kijye kigukomeza. Ubuzima urimo uyu munsi hari igihe wumvaga bitashoboka. Amafaranga ubona uyu munsi, hari igihe wabayeho ntakintu ubona wumva utayabona. Ubukene bwose waba urimo ibuka cyagihe wumvaga ko utava aho wari uri. Wenda urugero ushobora kuba warigeze kurwara ukumva ko utagera aho gukira ngo wongere ubeho none uriho. Ibyo bigukomeze wumve ko uzakomeza kubaho kandi n’ubwo ibyo washakaga utabigezeho ariko haracyari ibyiringiro ko byakunda. Rero igihe kizagera bikunde kandi humura.
Ibyiza biri imbere
Uko bucya bucyana ayandi kandi amahirwe agenda aza uko umunsi ushize undi ukaza. Uko bwije n’uko bukeye hagenda haboneka amahirwe nawe wabyaza umusaruro. Rero, ubwo ukiriho, humura imbere ni heza kandi uko byamera kose uko iminsi izashira ntabwo uzakomeza kuguma aho uri uyu munsi. Uzagenda utera imbere kandi ugere kuri byinshi.
Niba rero hari igihe wagize cyo kumva ucitse intege kubw’ibyo wabonye mu mwaka ushize cyangwa se kubw’ibyo utagezeho mu mwaka ushize, humura kandi ibi bintu bitanu tuvuze bizagukomeze.
Ushobora gukorera amafaranga usharinga izi nkuru zacu. Kora account kuri neshare maze ubashe gukorera amafaranga. Kanda hano ukore account
Komeza kugubwa neza!