Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n’ibigeragezo byiganjemo guhemukirwa n’abo bakundaga, abo bizeraga, cyangwa se abo bari bafitanye umubano wa hafi. Iyo umuntu aguhemukiye ibyiyumviro byawe ndetse n’amarangamutima yawe birahinduka ukababara kuko uba utari witeze ko uwo muntu ari buguhemukire. Nonese ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe?
Iyo uhemukiwe, birashoboka ko wahita utekereza kwihorera cyangwa gutandukana/kureka uwaguhemukiye burundu. Nyamara ariko, mu gukemura icyo kibazo, ukwiye kugira ibitekerezo byiza n’imyitwarire y’ubupfura kuko igihe utekereje gukorera ikibi umuntu uguhemukiye, ubuzima bwawe bwajya mu kaga kandi ntamahoro wabiboneramo.
Ese ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Reka tubirebe:
Iyo uhemukiwe, ikintu cya mbere ugomba gukora ni ugufata umwanya ugatuza, ukabyakira. Hari igihe amarangamutima yawe ashobora kugutera gukora ibintu bibi bigendeye ku burakari ufite cyangwa umujinya; kandi ibyo byateza akaga kurushaho. Gutuza bituma utekereza neza ku byabaye kandi ugashaka igisubizo kitateza ibindi ibibazo. Birakwiye ko “Ugira umutima wo kutitura umuntu inabi yakugiriye, ahubwo ugashaka uburyo wabana n’abantu mu mahoro” nk’uko na bibiliya ibivuga mu gitabo cy’Abaroma 12:17. Niba wahemukiwe, Tuza wakire ibyabaye, kandi ntutekereze kwitura umuntu inabi yakugiriye.
Niba uhemukiwe n’umuntu kandi, jya umenya kubabarira, ugabanye umujinya maze wimakaze umutima w’imbabazi. Abantu benshi bibeshya ko kubabarira bivuze kwibagirwa burundu ibyabaye, nyamara kubabarira ahubwo, ni uburyo bwo kureka uburakari n’umujinya wari ufitiye umuntu waguhemukiye, ndetse ukareka kumubikira inzika. Kubabarira ntabwo ari ikintu gifitiye uwaguhemukiye akamaro kurusha wowe ubwawe ahubwo uwo bifitiye umumaro ukomeye aba ari wowe kuko bituma ubaho mu mahoro.
Mu gihe uhemukiwe kandi, ujye utekereza ku byabaye ubivanemo isomo ry’ubuzima. Hari igihe umuntu aguhemukira wari waramwizeye bikomeye cyane. Iyo ibyo bibaye, umenya neza ko abantu bahinduka kandi ko udakwiye kwizera buri wese kandi ko ukwiye gushishoza cyane mu gihe wizera umuntu. Gusa nanone ntugaheranwe n’ibyakubayeho ngo wumve ko abantu bose ari kimwe ngo uhorane amaganya no kutagira icyizere ku bantu, kuko burya ntabwo abantu bose bahemuka. Niba uyu yaraguhemukiye ntibivuze ko n’abandi bose bazaguhemukira. Jya ushishoza ariko kandi wigire ku byabaye ngo utazakora amakosa mu gihe kiri imbere.
Si byiza kubaho mu buzima bushyira urukuta hagati yawe n’abandi. Niba uhemukiwe, witangira kugira imitekerereze ivuga ngo “ntabwo nzongera kwizera abantu cyangwa ngo mbiyegereze!“, kuko n’ubwo uba wahemukiwe uba ukwiye gukomeza kugira umutima w’urukundo ndetse ukiyegereza inshuti zawe. Uwaguhemukiye na we ugomba kumubabarira bitabaye ngombwa ko agusaba imbabazi, kuko nubikora gutyo bizatuma yumva yigaye maze ahindukire yongere abe umuntu muzima wizerwa. Nukomeza kugira umutima mwiza nyuma yo guhemukirwa, bizatuma abandi bakugirira icyizere kuruta uko wakwihorera bikaba byateza akaga ku buzima bwawe ndetse no kubw’abandi.
Niba uhemukiwe; gutuza, kubabarira ukirinda kwihorera, kuvana isomo ku byabaye, gukomeza kuba umuntu mwiza wuzuye urukundo no kugira neza nyuma yo guhemukirwa ni uburyo bwiza buzagufasha guhagarara neza muri icyo gihe ndetse ukagaragaza ubutwari. Kubabarira ni ikintu cyiza cyane kuko biguhesha amahoro kandi bigatuma ubana neza n’abandi maze ukagira ubuzima bwiza. Rero nuhemukirwa, jya ugerageza kubabarira kandi ntugaheranwe n’ibyabaye ngo bitume ubana n’abandi nabi. Jya uharanira kubana n’abandi amahoro.
Niba ukunze iyi nkuru yacu, bitubwire muri comments. Ushobora no gukorera amafaranga usharinga izi nkuru zacu kuri facebook, whatsapp n’ahandi. Gutangita, kora account nonaha. Kanda hano
Murakoze!