Urukundo ni kimwe mu bintu bigora gusobanukirwa neza. Kumenya ko umuntu agukunda, cyane cyane iyo bigitangira, ni ikintu kiba kigoye. Ariko nanone, hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko umuhungu agukunda by’ukuri. Ariko se, Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda? Buriya umuhungu agukunda, ushobora kubibona yaba mu bikorwa bye, amagambo akubwira, cyangwa uko agufata. Uyu munsi ndashaka kukubwira bimwe mu bintu bishobora kukwereka ko umuhungu agukunda. Nutangira kubona ibi bimenyetso uzamenye ko uwo muhungu agukunda
Ni Gute Wamenya Ko Umuhungu Agukunda?
Urukundo burya rugaragarira mu bikorwa, amagambo, n’amarangamutima y’umuntu. Iyo umuhungu agukunda by’ukuri, hari byinshi azakora kugira ngo yerekane ko ufite agaciro gakomeye mu buzima bwe. N’ubwo bishobora kutagaragara neza mu ntangiriro, hari ibimenyetso byagufasha kumenya niba amarangamutima ye ari ay’ukuri cyangwa niba ari iby’igihe gito.
Umuhungu ugukunda ashimishwa no kukubona wishimye kandi akagushyira imbere mu byo akora byose. Ibyo bigaragazwa n’uko yita kubyo ukunda, akirinda gukora ibyo wanga, ahubwo agaharanira gukora byabindi bigushimisha mu buzima bwawe bwa buri munsi. Ntiyihugiraho ubwe gusa cyangwa ngo yite kubye gusa, ahubwo ahora yifuza kukuba hafi, akakumva kandi agaharanira ko wishima. Iyo agukunda, ibyo akora byose abikora agira ngo wishime kandi akakugaragariza ko yishimira ko wagira ubuzima burangwa no kwishima.
Umuhungu ugufitiye urukundo nyakuri akora ibikorwa kurusha amagambo. Ntabwo umuhungu ugukunda aba ashaka kukubwira amagambo meza ngo birangirire aho. Niba ubona aguha umwanya, akagutega amatwi, akakwereka ko yitaye ku byo uvuga ndetse kandi agashyira mu bikorwa ibyo akubwira, uwo muhungu umufate neza! Umuhungu nk’uwo ahangayikishwa n’ubuzima bwawe ndetse agahora yifuza iterambere ryawe. Uwo muhungu aba agukunda pe!
Umuhungu ugukunda kandi, aguha agaciro akakubaha. Umuntu ugukunda by’ukuri ntagusuzugura cyangwa ngo akwereke ko ibyo ukora, uvuga cyangwa se ibitekerezo byawe nta gaciro bifite; ahubwo aharanira kumva ibitekerezo byawe, kandi akirinda kugukomeretsa. Agaciro aguha ndetse n’uburyo aha agaciro imibanire yawe na we ni ikimenyetso gikomeye kikwereka ko agufitiye urukundo ruzira uburyarya.
Umuhungu ugukunda by’ukuri kandi, ahora yishimira kugumana nawe. Aba ashaka kumenya byinshi kuri wowe, kandi akishimira kuganira nawe mbese mukaba muri kumwe kenshi . Ashimishwa n’uko uri kandi ntiyinubira imiterere yawe. Yishimira kugusura, kugendana nawe cyangwa gukora ibintu bibashimisha mwembi.
Umuhungu ugukunda ntabwo azaguhunga igihe uhuye n’ibibazo kuko urukundo rw’ukuri ntirugaragarira gusa mu bihe by’ibyishimo gusa, ahubwo no mu bihe bikomeye akwereka urukundo. Mu gihe uri mu bibazo ashaka uburyo akuba hafi, agaharanira ko wasohoka mu bihe bibi bikomeye. Akuba hafi mu buryo bwose bushoboka, yaba mu magambo akubwira akuremamo icyizere cyangwa se agakora ibikorwa bikwereka ko muri kumwe mu bihe bikomeye uri gucamo, akakwereka ko utari wenyine.
Ikintu kindi cy’ingenzi kizakwereka ko umuhungu agukunda by’ukuri: Ni uko azakwihanganira akagufata uko uri. Umuhungu ugukunda ntabwo yumva ko wakagombye kuba undi wundi ahubwo agukunda uko uri kandi akakwihanganira muri byose. Agira imbabazi mu gihe wakoze ikosa akakubabarira mbese arakwihanganira kandi ntabwo akurenganiriza ibyo udashoboye gukora.
Nushaka kumenya ko umuhungu agukunda, uzarebe ibikorwa bye. Mbere yo kuvuga ko umuhungu yagukunze, ujye ubanza ugenzure niba ibyo avuga n’ibyo akora birimo urukundo nyakuri. Ibi bizagufasha kumenya niba amarangamutima ye ari ay’ukuri cyangwa niba hari ikindi kimutera gushaka kukwegera.
Niba ukunze iyi nkuru, bitubwire muri comments. Ushobora gukorera amafaranga usharinga izi nkuru zacu. Kora account utangire gusharinga, Kanda hano