Amakimbirane n’uko ateje akaga! – Uburyo bwo gukemura amakimbirane mu miryango n’inshuti

Amakimbire mu miryango ateje akaga gakomeye. Gusa ashobora gukemuka Kandi si iherezo ry’umubabo. Turareba uburyo bwo gukemura amakimbirane mu miryango!

Mu miryango hashobora kubonekamo amakimbirane kandi ni ibintu bibaho cyane. N’ubwo iyo habayeho amakimbirane biba bigaragara nk’aho kuyakemura ari ingorabahizi, hari uburyo bwiza kandi bufatika bwagufasha gukemura amakimbirane mu mahoro ndetse abantu bayagiranye bakongera kubana mu mahoro, umubano wabo ugakomera.

Mu nkuru yacu y’uyu munsi, tugiye kurebera hamwe ubwo buryo bwo gukemura amakimbirane mu miryango ndetse n’inshuti tunatange inama zagirira umumaro abantu bashaka gukemura amakimbirane bakubaka umubano mwiza nyuma yo guca mu bihe nk’ibyo bigoye.

Reka turebere hamwe ibintu byagufasha gukemura amakimbirane:

Gukemura-amakimbirane

Iyoroshye. Ca bugufi, ugire umutima wo kumva aho ikibazo kiri

Ubundi ikintu gituma amakimbirane akura, nuko abayafitanye bombi cyangwa umwe muri bo akomeza ibintu, akanga guca bugufi ngo ikibazo gikemuke. Ahanini umwe aba yumva atava ku izima ngo yumve ko hari ikibazo, ahubwo akumva ko ari mu kuri. Rero intambwe ya mbere ni ukubaza kumva ko hari ikibazo kandi ko gikwiriye gukemuka. Niba ufitanye amakimbirane n’umuntu cyangwa se ushaka ko amakimbirane ari mu muryango akemuka, gerageza wiyoroshye, ca bugufi wumve ko ikibazo gihari. Ikindi jya wirinda guhubuka: Mu gihe hari amakimbirane, ukwiye kujya utekereza neza ibyo ugiye gukora ndetse ukagerageza no kumva mugenzi wawe kugira ngo ikibazo gikemuke.

Igihe hari amakimbirane hagati y’umuntu n’undi, haba hakwiye kubaho ikintu cyo kuganira. Gira ubushake wemere kuganira niba ushaka gukemura amakimbirane kuko ukuri gushirira mu biganiro. Umva ko ikibazo gikwiye gukemuka aho gushaka intambara.

Gira kubahana mu biganiro byawe

Nuganira n’umuntu mufitanye amakimbirane, uburyo uvugamo uvuga amagambo yawe bujye bubamo kubahana. Wishaka kumwurira, wimubwira amagambo akomeretsa. Ikindi gerageza mu mivugire yawe uvuge udashyira ikibazo ku muntu mufitanye amakimbirane ahubwo icyo kibazo ugerageze kukivuga mu buryo butababaza mugenzi wawe! Urugero: aho kuvuga ngo “Umva, wampemukiye cyane,”  ahubwo vuga uti “Yewe, ndumva ibyo wakoze byambabaje, reka tubiganireho.”

Shaka umwanya mwiza wo kuganira n’uwo mufitanye amakimbirane

Iyo ikibazo mufitanye gikomeye, bisaba ngo igihe cyo kubiganiraho ugitegure kandi kibe ari igihe cyiza ku buryo mwembi (mwese) muba muri muri mood nziza  yo kuganira (cyangwa se yiteguye ko muganira). Ibi bivuze ko mukwiye kuba mutuje mwese umwe adafite uburakari cyangwa ngo umwe abe adashaka kuganira. Shaka ahantu hatuje hatari ibibarogoya maze mubone kuganira. Ganira nawe utagamije gutsinda ahubwo muganire mugamije kumvikana, ntiwumve ko ibitekerezo byawe aribyo agomba kumva akabyemera, ahubwo wumve ko mukwiye kurebera hamwe icyo muhuriraho mwembi.

Ishyire mu mwanya we!

Niba mufitanye amakimbira, ishyire mu mwanya we. Ibaze uti “ariko, buriya ibi bintu ndi kumukorera ari njyewe nabyihanganira1? Ese ibi nshaka ko akora njyewe mbikoze byaba ari byiza?”. Kwishyira mu mwanya we bizagufasha kumenya intandaro y’amakimbirane mufitanye. Mutege amatwi witonze wirinde kumucira urubanza ahubwo wumve uko we abyumva, maze nawe nibishoboka ugerageze kumusubiriramo ibyo yavuze kugira ngo yumve ko wamwumvise. Ikindi jya ugaragaza ko umushyigikiye. Nubikora gutyo azumva ko umuha agaciro maze amakimbirane mufitanye agende akemuka.

Shaka Igisubizo kitabangamye ku mpande zombi

Amakimbirane akemuka neza igihe impande zombi zemeranya ku gisubizo: Tekereza ku nyungu zanyu mwembi, wrinde kumusaba kureka ibitekerezo bye byose, ahubwo shaka igisubizo muhuriyeho mwembi kandi ushyire mu bikorwa ibyo mwemeranyije.

Mubabarire maze utangire bushya

Kubabarira ni ikintu cy’ingenzi cyane. Iyi ni intambwe ikomeye mu gukemura amakimbirane. Mu gihe mumaze kumvikana buri umwe yemeye kudohoka; jya ubabarira wibagirwe ibyabaye byose mu gihe cy’amakimbirane mwagiranye ubundi mutangire bushya kandi ntukajye umwibutsa ibyarangiye. Simvuze ko ibyabaye biba bitarabaye ariko kubabarira ni ukwirengagiza ibyabaye byose maze ugahitamo gutangira bushyashya.

Irinde kongera gusubira mu byari byateye ikibazo

Amakimbirane namara gukemuka, jya wirinda kongera kugwa muri rya kosa ryatumye amakimbirane abaho. Jya ukomeza kuganira na we buri gihe uko bishoboka kandi ugire umubano mwiza na we

Icyitonderwa: Igihe byananiranye, shaka ubufasha

Hari igihe amakimbirane aba akomeye cyane ku buryo mutabasha kuyakemura mwembi. Aho kuguma mu bibazo:

  • Shaka umuhuza wizewe: Ushobora kugisha inama inshuti, umuryango, cyangwa umujyanama w’umwuga.
  • Kwihutira gushaka ubufasha: Ibi bizafasha gukumira ko amakimbirane yakomeza gusenya umubano.

Jya wibuka ko gukemura amakimbirane bisaba ubwitonzi, no kumva ibitekerezo by’abandi.

Niba unejejwe n’iyi nkuru, wibuke kuyisangiza abandi no gutanga ibitekerezo byawe. Ndakwibutsa ko ushobora gukorera amafaranga usharinga izi nkuru zacu. Kora account ujye usharinga. Kanda hano

Share this post
  • neshare

    I’m Benir Benjamin IRA, the founder and CEO of NebeluRw Co. Ltd and the creator of neshare.site. I am Passionate about personal growth and digital innovation, and I strive to create platforms that inspire and empower others. Through this platform, Neshare; I share valuable content related to life advices to help people improve their lives and navigate everyday challenges.

    Related Posts

    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n’ibigeragezo byiganjemo guhemukirwa n’abo bakundaga, abo bizeraga, cyangwa se abo bari bafitanye umubano wa hafi. Iyo umuntu aguhemukiye ibyiyumviro byawe ndetse n’amarangamutima yawe…

    Share this post
    Read more

    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    Mu miterere y’abagabo, burya umugabo ashobora gukundana n’abakobwa benshi ndetse beza, kandi akanabakunda by’ukuri ariko ntagire amarangamutima amwerekeza ku kubana n’umwe muri bo. Gusa hari igihe kigera umugabo agahura n’umukobwa…

    Share this post
    Read more

    One thought on “Amakimbirane n’uko ateje akaga! – Uburyo bwo gukemura amakimbirane mu miryango n’inshuti

    1. Just desire to say your article is as astonishing. The clearness to your post is just cool and that
      i could assume you’re a professional on this subject. Fine
      together with your permission let me to grab your RSS feed to stay up
      to date with imminent post. Thank you a million and please continue the enjoyable work.

    2. Simply want to say your article is as surprising.
      The clearness in your post is simply nice and i can assume you are an expert on this subject.
      Fine with your permission allow me to grab your RSS feed to
      keep up to date with forthcoming post. Thanks a million and
      please carry on the rewarding work.

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    TMI Family bakomeje gukora indirimbo nziza – Inkuru by TMI Family

    • By neshare
    • January 15, 2025
    • 0
    • 11 views

    TMI Family mu ndirimbo yabo nshya yitwa “Ibirundo” – Yirebe

    • By neshare
    • January 15, 2025
    • 0
    • 19 views

    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    • By neshare
    • January 8, 2025
    • 0
    • 55 views
    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    • By neshare
    • January 8, 2025
    • 0
    • 65 views
    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    • By neshare
    • January 7, 2025
    • 0
    • 31 views
    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe

    • By neshare
    • January 6, 2025
    • 1
    • 50 views
    Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe