Mu buzima bw’umuntu hari ibintu duhuriyeho kandi ibyo bintu namaze kubona ko ntamuntu ujya abisimbuka ngo areke kubinyuramo, keretse iyo uvuye mu mubiri utaranyura muri kimwe muri ibi! Ni Ibintu 5 bibaho mu buzima bwa buri wese, reka mbibasangize muraza kumbwira niba mbeshya cyangwa mvugishije ukuri.
Kuvuka (Birth)
Kuvuka niryo tangiriro ry’ubuzima bwa buri wese. Ntamuntu n’umwe wabayeho atavutse kuko twese inzira bicamo ngo tubeho ni imwe: Kuvuka. Iyi ni intangiriro y’ubuzima bwa buri muntu. Iyo umuntu avutse nibwo aba atangiye urugendo rw’ubuzima bwe hano ku isi kandi abantu bose babaho ari uko bavutse. Ibi bivuze ko buri wese agira aho akomoka, abamubyaye ndetse n’abo akomokaho. Rero kuvuka ni ikintu cy’ingenzi mu buzima niyo mpamvu uba ugomba kwishimira ko uriho.
Kurwara (Illness)
Umuntu wese uriho ntabwo ashobora kubaho atararwara na rimwe. Burya iyo umaze kuvuka kugeza kuri uyu munsi urimo gusomaho iyi nkuru, wagiye uca mu bihe bitandukanye by’uburwayi. Ntamwana wakura atarwaye ntibishoboka. Ushobora kuba uvuga ko utajya urwara ariko nureba neza urasanga hari igihe wigeze kurwara ndetse n’ubwo waba utabyibuka ariko byabayeho. Rero ntabwo ushobora kubaho utarwara. Iki kintu nacyo kiri mu bintu twese duhuriyeho kuko abakomeye n’aboroheje bose bararwara n’ubwo bamwe batarwara cyane ariko ntamuntu wabaho ngo agere mu myaka ye yo kub a umuntu mukuru atarwaye.
Kugera mu bihe by’ibyishimo cyangwa akababaro (Joys and Sorrows)
Abantu bose bahura n’ibihe bishimishije n’ibibabaje, kandi ni ibintu duhuriyeho twese. Ushobora kwishimira insinzi wagezeho, wenda ugakora ubukwe ukishima, cyangwa se ukabona akazi ukishima. Hari n’ibihe by’umubabaron umuntu anyuramo kandi twese tubinyuramo na byo. Wenda ushonora kubura inshuti cyangwa umwe mu muryango wawe ukababara, ushobora kubura ibyo kurya ukababara, ushonora gutsindwa cyangwa ugahura n’igihombo runaka muri business yawe ukababara. Rero, ibihe byo kubabara ntabwo umuntu yabibura mubuzima bwe ndetse kandi n’ibihe byo kwishima na byo ntabwo bijya bibura kandi tubihuriyeho twese.
Gusaza (Aging)
Uko imyaka igenda ishira, umuntu wese agenda asaza, kandi ntamuntu ubaho udasaza. Uko bwije n’uko bukeye, umubiri ugenda usaza kandi n’imbaraga zikagenda zigabanuka. Abantu bose barasaza kandi ntamuntu ujya uhora ari umusore wenda bishobora gutinda ariko abantu bose barasaza. Ibi ntabwo wabura kubinyuramo mu buzima keretse ubuze ubuzima ukiri muto.
Gupfa (Death)
Ikintu cyanyuma kibaho, nk’uko twatangiye tuvuga ko umuntu avuka, iherezo rye rero ni Urupfu. Iki ni igice cy’ubuzima buri wese agomba kunyuramo atabasha kwirinda. Gupfa ni ryo herezo ry’ubuzima tubamo ku isi, abantu bose niyo nzira bagomba kunyuramo, ntamuntu ubaho iteka, iherezo rya buri wese ni urupfu.
Ibi ni ibintu 5 bibaho mu buzima bwa buri wese kandi buri muntu abicamo. Niba urwaye uyu munsi humura uzakira, niba uri umusore uyu munsi uzakura usaze. Ubuzima ubayemo jya ubutekerezaho ariko wibaza icyo uzasigira abazagukomokaho cyangwa se abazakumenya utakiriho uharanire gusiga inkuru nziza imusozi kuko iherezo rya buri wese ni ugupfa. Rero jya ubana n’abandi amahoro kandi wirinde guhemuka.
Niba usomye iyi nkuru ndagira ngo nkwibutse ko ushobora gukorera amafaranga usharinga inkuru zacu. Kora account nonaha
Murakoze.