Menya ibyiza byo Gushimira: Ibyiza byo gushimira mu buzima bwacu
Gushimira: Ibyiza byo gushimira mu buzima bwacu. Mu buzima bwa buri munsi, gushimira ni kimwe mu bintu bikomeye bigira ingaruka nziza ku mitekerereze n’imikorere yacu. Gushimira bituma tugira umutima ukeye, tukagera ku ntego zacu kandi tukagira imibanire myiza n’abandi. Gushimira biroroshye cyane, jya ugira umutima ushima. Bishobotse, buri gihe twajya duhora dushima abantu batugiriye neza, dushima abadukorera ibikorwa byiza, ndetse tukanashima Imana ku byo idukorera. Ibi bituma tubona ibyishimo ndetse tukumva tuguwe neza.
Gushimira: Ibyiza byo gushimira mu buzima bwacu: Hari ubwo ujya wumva gushimira ntacyo bivuze cyangwa ukumva ushatse wajya wituriza ntushime? Ngaho reka nkubwire ko gushimira ari byiza cyane kandi bifite umumaro yaba kuri wowe ndetse no k’uwo ushimira. Reka nkubwire impamvu:
1. Gushimira bituma tugubwa neza mu buzima
Iyo ushimira abantu bakugiriye neza, uhora wumva ufite amahoro. Ngaho nawe ibaze umuntu akugiriye neza ntumushimire noneho nyuma ukazakenera ko yongera kugira icyo agufasha. Urumva wamuhinguka imbere udafite isoni? Rero, Iyo dushima, umutima uraruhuka. Nubwo ubuzima bushobora kutugora, ariko gushimira umuntu wakugiriye neza bituma wumva uguwe neza.
2. Gushimira bituma tubana neza n’abandi
Gushimira umuntu ku byo agukoreye byiza ni uburyo bwo kumwereka urukundo ndetse ko wahaye agaciro ibyo yagukoreye. Igihe ubonye umuntu agukoreye ikintu cyiza, mushimire kandi ntuzarambirwe igihe cyose akugiriye neza jya ukomeza umushimire. Ntukibagirwe gushimira inshuti zawe, abakozi bawe, cyangwa umuryango wawe. Ibi bituma urushaho kugirana umubano mwiza na bo kandi bizana ibyishimo mu buzima bwawe.
3. Gushimira bituma twumva ko dufite agaciro
Ubundi iyo umuntu akugiriye neza ukamushimira, yumva ko umuhaye agaciro kandi ko uhaye agaciro ibyo yagukoreye. Ibyo bimutera kuzongera gukora neza yaba kuri wowe cyangwa ku wundio muntu. Iyo utamushimiye, akenshi atekereza ko ibyo yagukoreye utabifashe neza maze ubutaha akazacika intege zo kugira icyo agukorera. Ikindi ni uko ashobora no kumva ko ibyo yari yagukoreye atabikorera undi kuko nubundi iyo abikoze ntawumushimira. Rero, gushimira bituma uwo ushimiye agira imbaraga n’ubushake bwo gukomeza gukora neza.
4. Gushimira bituma unyurwa ndetse ugaha agaciro ibyo ufite
Iyo ugira umutima ushima, bituma uha agaciro ibyo ufite uko byaba bingana kose. Kugira umutima ushima bituma wumva ko n’ubwo waba ufite ibintu bike ariko unyuzwe. Mbese muri rusange, umutima ushima utuma wumva unyuzwe n’ibyo ufite kandi ukabiha agaciro ukumva ko udakwiye kubitakaza cyangwa ngo urarikire ibyo udafitiye ubushobozi.
5. Gushimira bituma ugera kuntego zawe
Gushimira kandi bituma intego zawe uzigeraho kuko bigutera kumva ibyo ufite bihagije ngo ube wakora icyo wiyemeje gukora. Iyo umuntu adafite umutima ushima, ahora yumva yagera kucyo yiyemeje ar’uko abonye ibirenze ibyo afite. Ariko ku muntu ushima, ahora yumva ko ibyo afite bihagioje ngo agere ku ntego ze.
Mu buzima, gushimira bigira imbaraga zitagira ingano. Ni uburyo bwiza bwakugeza ku buzima bwiza kandi bwubaka umubano hagati y’abantu. Bizana amahoro n’umunezero kandi burya biroroshye gushimira kandi nukuri ibyiza byo gushimira birahambaye. Niba ubonye umuntu ukugirira neza jya umushimira kuko uko ugaragaza umutima w’ishimwe niko ubuzima bwawe burushaho kuba bwiza.
Urakoze cyane. Uziko ushobora kubona amafaranga usharinga izi nkuru zacu? Kora account ubashe gukorana natwe. Kanda hano