Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe

Reka nkubwire Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe!

Mu buzima, guhakana biragora. Uyu munsi mu nkuru yacu turavuga ku Impamvu ugomba Kuvuga “Oya” mu gihe ubona ari ngombwa!.

Mu buzima bwa buri munsi, tugenda  duhura n’ibintu dusabwa gukora cyangwa kujyamo, rimwe na rimwe ibyo bintu bikaba birenze ubushobozi bwacu cyangwa bikaba byagonga intego twihaye mu buzima. Ahanini kuvuga “oya” bikunze kugora abantu benshi ariko burya guhakana ku bintu bitagendanye n’intego wihaye ntabwo biba bivuze ko  utita ku bandi cyangwa ko utagira urukundo, ahubwo burya guhakana ni uburyo bwiza bwo guhitamo ibikenewe kurusha ibindi no kugendera ku ntego zawe wihaye.

Ese ujya ugorwa no guhakana kandi ubona ari ngombwa? Reka nkwereke impamvu impamvu zituma kuvuga “oya” ari ingenzi mu buzima.

Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya”

Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya”
Urugendo rw’ubuzima ni urwawe ubwawe. Hitamo neza ibyo gukora, kandi ntutinye kuvuga “oya” mu gihe ari ngombwa!

Kuvuga “Oya” bikurinda guta umwanya

Iyo igihe gitakaye ntikigaruka. Umwanya wataye ntabwo wakongera kuwubona. Bityo, iyo wemeye ibintu byose bagusaba gukora, byashoboka ko uzasanga hari byinshi bidahuye n’intego zawe. Impamvu ugomba kuvuga “Oya” rero ku bintu bidafite aho bihuriye n’iby’ingenzi ku buzima bwawe, ni uko bituma ugumana umwanya wo gukora ibigufitiye umumaro kandi byubaka.

Urugero: Iyo uri gutegura umushinga w’akazi maze umuntu akagusaba kujya mu birori bidafite aho bihuriye n’intego zawe, ushobora gutakaza umwanya wari gukoresha neza mu byo wari wiyemeje gukora. Bityo kumuhakanira ntacyo bitwaye kandi bituma udatakaza umwanya wawe mu bintu bidafite agaciro cyane.

Kuvuya “Oya” bigufasha kwita ku ntego zawe

Kuvuga “oya” ku bintu bidahuye n’intego zawe bituma wibanda ku by’ingenzi ugomba gukora. Igihe cyose wemeye ibintu byose, uba utakaje ubushobozi bwo guhitamo ibifite umumaro kurusha ibindi. Mbere yo kwemera ikintu, reba niba icyo kintu uri gusabwa gukora gihuye n’intego zawe z’igihe gito cyangwa iz’igihe kirekire. Niba kidahuye, komeza ibyawe.

Kuvuga “Oya” bituma utajagarara

Burya kwemera ibintu byose ukabikora bituma uhorana akajagari. Uramutse wemeye ibintu byose wajya uhora mu bikorwa byinshi bitagufitiye umumaro ntan’inyungu ubifitemo. Kuvuga “oya” bikurinda kujagarara ndetse bikakurinda no guhangayikishwa n’uruhuri rw’imirimo itagufitiye umumaro.

 Kuvuga “Oya” bituma udahemuka, ukabana neza n’abandi

Nubwo benshi batekereza ko kuvuga “oya” bishobora kubangamira umubano, ukuri ni uko bishobora gukomeza umubano wawe n’abandi. Iyo uvuze“oya” ku bintu udashoboye cyangwa udashaka, bituma ntamuntu ugucira urubanza kuruta uko wakwiyemeza gukora ibintu ntubikore cyangwa se ukemera ibintu ukabikora nabi kuko utabishakaga. Rero guhakana byatuma ufatwa nk’inyangamugayo mu gihe utiyemeza ibintu udashoboye. Hari n’ubwo wakwiyemeza ibintu ukabikora ariko ukica ibindi. Rero iyo ukora neza ibyo ushoboye, ugahakana kubyo udashoboye cyangwa udafitiye umwanya biguha kubana n’abandi neza no gufatwa nk’inyangamugayo.

Kuvuga “Oya” bituma wimenya

Iyo utangiye kuvuga “oya” ku bintu bidahuje n’icyerekezo cyawe, urushaho kumenya ibifite umumaro mu buzima bwawe. Bituma usobanukirwa neza intego zawe kandi ugatangira kubona aho ubushobozi bwawe bugarukira. Ibi bituma ubaho ubuzima bufite intego kandi ukagira icyerekezo kizima. Rero imenyereze kujya uhakana mu gihe biri ngombwa.

Inama: Menya kuvuga “Oya” Neza

Mu gihe ugiye guhakana, jya ubanza umenye niba icyo kintu usabwa gukora gihuye n’intego zawe z’igihe kirekire cyangwa z’igihe gito. Nujya kuvuga “Oya” Jya ubanza utekereze neza ku ngaruka biri buteze kandi nuhakanira umuntu jya umubwira mu mvugo nziza kandi umubwire impamvu yumvikana. Umuntu nagusaba ikintu, aho kumubwira uti “Oya! Ntabwo mpari” maze ntumubwire impamvu, ujye umubwira wenda uti “Ibyo bintu umbwiye byari byiza, ariko hari ibintu nshaka kubanza gukora by’ingenzi kandi byihutirwa!”. 

Mu gihe wahakanye ikintu kidahuye n’intego zawe, ntukumve ko wakosheje, ahubwo uba wabaye inyangamugayo kandi ntabwo uba watandukiriye kuntego zawe. Rero ntukabyicuze.

Kuvuga “oya” ku bintu bidahuye n’intego zawe ni kimwe mu bizagufasha kugera ku byo wiyemeje mu buzima. Birinda umwanya wawe, imbaraga zawe, n’umutekano wawe. Wibuke ko guhitamo neza ibyo wemera gukora ari intambwe ikomeye yo kugira ubuzima bufite icyerekezo.

Urugendo rw’ubuzima ni urwawe ubwawe. Hitamo neza ibyo gukora, kandi ntutinye kuvuga “oya” mu gihe ari ngombwa!

Murakoze. Ushobora gukorera amafaranga kuri iyi website yacu ukora share kuri izi nkuru dushyiraho. Gukora account Kanda hano

Share this post
  • neshare

    I’m Benir Benjamin IRA, the founder and CEO of NebeluRw Co. Ltd and the creator of neshare.site. I am Passionate about personal growth and digital innovation, and I strive to create platforms that inspire and empower others. Through this platform, Neshare; I share valuable content related to life advices to help people improve their lives and navigate everyday challenges.

    Related Posts

    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n’ibigeragezo byiganjemo guhemukirwa n’abo bakundaga, abo bizeraga, cyangwa se abo bari bafitanye umubano wa hafi. Iyo umuntu aguhemukiye ibyiyumviro byawe ndetse n’amarangamutima yawe…

    Share this post
    Read more

    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    Mu miterere y’abagabo, burya umugabo ashobora gukundana n’abakobwa benshi ndetse beza, kandi akanabakunda by’ukuri ariko ntagire amarangamutima amwerekeza ku kubana n’umwe muri bo. Gusa hari igihe kigera umugabo agahura n’umukobwa…

    Share this post
    Read more

    One thought on “Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    TMI Family bakomeje gukora indirimbo nziza – Inkuru by TMI Family

    • By neshare
    • January 15, 2025
    • 0
    • 11 views

    TMI Family mu ndirimbo yabo nshya yitwa “Ibirundo” – Yirebe

    • By neshare
    • January 15, 2025
    • 0
    • 19 views

    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    • By neshare
    • January 8, 2025
    • 0
    • 55 views
    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    • By neshare
    • January 8, 2025
    • 0
    • 65 views
    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    • By neshare
    • January 7, 2025
    • 0
    • 31 views
    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe

    • By neshare
    • January 6, 2025
    • 1
    • 51 views
    Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe