Mukobwa: Aya magambo 5 ntuzigere uyabwira umukunzi wawe

Niba uri mu rukundo ndagira ngo nkubwire amagambo 5 udakwiye kubwira umukunzi wawe igihe muganira yaba kuri telephone cyangwa se murimo muganira bisanzwe. Mukobwa: Aya magambo 5 ntuzigere uyabwira umukunzi wawe kuko byatuma agabanya urukundo yagukundaga.

In love

 

Ijambo rya mbere: “Chr, Ntacyo ushoboye!”

Iri jambo ni ribi cyane. Ntuzigere ugerageza kubwira chr wawe ko ntacyo ashoboye yaba muganira cyangwa se ubundi buryo bwose, kuko ahita yumva ko umusuzuguye cyane ndetse bishobora gutuma atangira kugabanya urukundo yari agufitiye. Niba ubona hari ibitagenda neza shaka ukundi ubimubwira ariko ntuzamubwire ngo ntacyo ashoboye.

Ijambo rya 2: Chr uziko wakabaye umeze nka runaka?

Ntuzakore ikosa ryo kugereranya chr wawe n’undi muntu ngo uvuge ngo wakabaye umeze nka runaka wambara nka runaka se, cyangwa ufite ubutunzi nk’ubwa runaka!!! Iri jambo naryo ryatuma yumva ko umusuzuguye ahubwo utangiye kubona ko abandi aribo bameze neza kumurusha!!! Uko undi muntu yaba ameze kose nubwo yaba amurenzeho, ari mwiza kumurusha cyangwa se amurenzeho mu bundi buryo, ntuzabimwibutse.

Ijambo rya 3: Ndagukunda ARIKO….

Niba urimo kuganira n’umuhungu mukundana, ntuzamubwire ngo ndagukunda ngo nurangiza wongereho ijambo “Ariko”! Ikintu cyose uzarenzaho kuri iryo jambo ntabwo kizigera kimushimisha. Mubwire ko umukunda “ariko” ntuyishyireho kuko yumvikanisha ko hari ikintu ushaka kuzakora kikamubabaza cyangwa se ko ubona hari ikitagenda neza. Niba umukunda bimubwire nturenzeho ijambo “Ariko!”.

Ijambo rya 4: Chr ngukundira amafaranga ufite

Niba umuhungu akubajije ati “hr unkundira iki?” Ntuzigere ugerageza kumubwira ko umukunda kubera amafaranga afite! Nubigerageza ukabivuga gutyo azahita abona ko umukundira amafaranga koko maze atangire yumve ko ibyo umubwira byose umubeshya.

Ijambo rya 5: Ibyo bintu ntabwo nshaka kubyumva!

Mugihe urimo kuganira na chr wawe akakubwira ibintu bidashishikaje, ntuzamubwire ngo ibyo bintu ntabwo nshaka kubyumva. Ujye umutega amatwi umwumve kuko numubwira ngo ntabwo ushaka kubyumva azumva ko umufashe nk’aho avuga menshi cyangwa se yumve ko wamwimye amatwi wanze kumwumva. Ibi bizamubabaza. Rero niba arimo kukubwira ikintu, mutege amatwi umuhe umwanya akubwire.

 

Izi nama uzazikurikize bizakugirira umumaro

Share this post
  • neshare

    I’m Benir Benjamin IRA, the founder and CEO of NebeluRw Co. Ltd and the creator of neshare.site. I am Passionate about personal growth and digital innovation, and I strive to create platforms that inspire and empower others. Through this platform, Neshare; I share valuable content related to life advices to help people improve their lives and navigate everyday challenges.

    Related Posts

    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    Mu miterere y’abagabo, burya umugabo ashobora gukundana n’abakobwa benshi ndetse beza, kandi akanabakunda by’ukuri ariko ntagire amarangamutima amwerekeza ku kubana n’umwe muri bo. Gusa hari igihe kigera umugabo agahura n’umukobwa…

    Share this post
    Read more

    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    Urukundo ni kimwe mu bintu bigora gusobanukirwa neza. Kumenya ko umuntu agukunda, cyane cyane iyo bigitangira, ni ikintu kiba kigoye. Ariko nanone, hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko umuhungu agukunda by’ukuri.…

    Share this post
    Read more

    One thought on “Mukobwa: Aya magambo 5 ntuzigere uyabwira umukunzi wawe

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    You Missed

    TMI Family bakomeje gukora indirimbo nziza – Inkuru by TMI Family

    • By neshare
    • January 15, 2025
    • 0
    • 11 views

    TMI Family mu ndirimbo yabo nshya yitwa “Ibirundo” – Yirebe

    • By neshare
    • January 15, 2025
    • 0
    • 20 views

    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    • By neshare
    • January 8, 2025
    • 0
    • 56 views
    Ni gute wakwitwara mu gihe uhemukiwe? Inama y’ubuzima

    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    • By neshare
    • January 8, 2025
    • 0
    • 66 views
    Abagabo bagendera ku ki bahitamo uwo bazabana?

    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    • By neshare
    • January 7, 2025
    • 0
    • 31 views
    Ni gute wamenya ko umuhungu agukunda?

    Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe

    • By neshare
    • January 6, 2025
    • 1
    • 51 views
    Impamvu Ugomba Kuvuga “Oya” ku Bintu Bidahuye n’Intego Zawe