TMI Family ni korale ikorera umurimo w’Imana mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwe ku gisozi. Ni korale ikomeje gukora indirimbo ziryoheye amatwi kandi zirimo ubutumwa bukomeye. Iyi ndirimbo inkuru ni indirimbo irimo amagambo akangurira abantu kugira neza no gukora ibikorwa byiza by’urukundo umuntu akiriho. Igiye irimominkuru zitandukanye zo muri bibiliya nk’inkuru y’umusamariya mwiza, inkuru y’abayuda na Hamani, inkuru ya Mariya uwo Yesu yababariye ibyaha bye imbere y’abafarisayo. Basoza bavuga ko imbere ya Yesu ntabyo gupfa ahubwo tuhabonera ubuzima bati “Muze tube mu biganza bye”.
Ugize amatsiko yo kumva iyi ndirimbo? Yumve hano